Umugati wa burimunsi (01/02/2022)
MBERE YO KURWUBAKA UGOMBA KUBANZA KWITA IBIGUKIKIJE AMAZINA.
Itangiriro 2: 18-20
Imana yaravuze iti sibyiza ko umuntu aba wenyine reka ndeme amatungo y’uburyo bwose maze ndebe uko ayita. Muyandi magambo, uyu musore kugirango abe yiteguye kubaka urugo ngomba kubanza kumwigisha “kwita amazina” cyangwa guha buri kintu cyose agaciro kagikwiye kugirango atazitiranya agaciro k’umufashawe ngo amuhwanye n’ibindi bintu bimukikije.
Mbere y’uko umusore arongora agomba kubanza kwita ibimukikije amazina abikwiye. Hari ibyiciri by’ingenzi utagomba kugiramo akajagari mbere y’uko wubaka urugo.
1) Umukiza wawe: Izina ryambere umusore agomba kubanza kumenya neza mumutima we ni izina rya Yesu. Iyo ugishidikanya kumyizerere yawe, urugo ruzakugerageza maze aho kuba umuyobozi ukomeza umuryango, uwubere imbogamizi iwujyana kure y’Imana.
2) Umuryango wawe: Umusore kandi agomba kumenya umwanya cyangwa agaciro k’inshuti n’umuryango we mbere yuko yiyunga n’umugore we. Umugabo witiranya umwanya wa nyina, umwanya wa nyirabukwe ndetse n’umwanya wa madame we, aba yararongoye imburagihe.
3) Umurimo wawe: Umusore wifuza kurongora agomba kumenya agaciro k’umurimo ndetse n’agaciro k’amafaranga murugo. Niba utinya umurimo, ugume mubu siribateri. Niba upfusha ubusa amafaranga uzakenesha urugo rwawe.
TUMENYIMANA
Comments