YESU NIWE RIBA N’ISOKO RYA BYOSE (Abakolosayi 1:16-18)
Pasteri: Ndabasuhuje MWUKA! Nkuko mubizi, ndi umupasitoro w’abanyamwuka nkaba nyine wowe nkuzi cyane. Gusa nagiragango munfashe gusobanukirwa ibya YESU KRISTU. Itorero ryacu ry'abanyamwuka tuziko wowe ukomeye cyane kuko ariwowe wamufashije gusamwa munda ya nyina, waruhari mwishusho ry’inuma igihe yabatizwaga, umuyobora mubutayu kugeragerezwayo, umwambika imbaraga zogukora Ibitangaza byose, kandi nyine ikirenze ibyo byose nuko ari wowe mwuka wazuye YESU mubapfuye.
Abanyamuwuka tuzi rwose ko uri igihangange, ariko ibya YESU harigihe biduducanganyikisha. Turasoma muri yohani 1:1 ngo mberenambere Jambo yariho, tukaba tuzi nyine ko uyu Jambo ariwe YESU wigize umuntu. Ese ijambo ngo MBERENAMBERE risobanura iki?
MWUKA WERA: Nibyiza kuba umbajije kuko umwe mumirimo nshinzwe hano kwisi nukubayobora mukuri kose kubirebana na Yesu. Kubirebana nimyaka ye rero buriya Yesu ahoraho, niwe tangiriro akaba ari n'iherezo.
Wabajije kandi ibisobanuro by’ijambo MBERE NAMBERE, mbere nambere ntabwo ari igihe runaka, ntabwo risubiza ikibazo ngo ryari? cyangwa hehe?, ahubwo ritubwira iriba n’isoko ry’ibihe byose. KRISTU NIWE RIBA AKABA N'ISOKO RYA BYOSE.
Iki kiganiro kizakomeza ejo.
UYUMUNSI TUMENYIMANA.
תגובות