INFURA NASE BARANGANA
Pasiteri: Mwuka wera, uravuzengo Imana Data ihoraho, ndetse na Yesu akaba ahoraho? nigutese baba banganya imyaka kandi umwe ari umwana undi akaba se?
Mwuka: Imiterere y’Imana n’Imiterere y’abantu biranyuranye cyane. Iyo turebye mubantu dusanga papa w’umwana aba arushije umwanawe imyaka kuko aba amukuriye. Ariko siko bimeze kumana. Kubijyanye n’umubano uhoraho mumana, umwe ni umwana undi ni se, ariko kubijyanye n’ubumana bwabo ntabwo ari bubiri ahubwo ubumana ni bumwe. Dore uko Yesu yabisobanuye: Njye nadata turumwe (Yohana 10:30) kuburyo iyo umbonye uba wabonye data (Yohana 14:9).
Pasiteri: Mwuka, ushobora kunsobanurira kurushaho?
Mwuka: Dore bimwe mubyo Bibiliya ibigisha bisobanura ikuzo rya Yesu Kristu.
1) Yesu ni Jambo w’imana (Yohani1:1-2): Icyambere nyine nuko ariwe jambo ry’Imana bisobanora ko ariwe Uwiteka yohereza iyo ashaka kwitanga muburyo bw’ijambo rirema. Nonese wavugako habayeho igihe Data atari afite ijambo muriwe?
2) Yesu ni Ukuri mumana (Yohana 14:6): Nonese niba batanganya guhoraho, urunva harigihe Imana yari idafite ukuri muriyo?
3) Christu niwe mbarag z’Imana n’ubwenge bwayo (1 Abakorinto 1:24): Biragaragara ko ahoraho nk’uko Imana ihoraho kuko imbaraga zayo n’ubwenge bwayo bihorana nayo.
UYUMUNSI TUMENIMANA
コメント