YESU ASANGIYE GUHORAHO NASE
Pasiteri: Uravuze ngo Yesu ahoraho? Narinziko Imana ariyo yonyine ihoraho?
Mwuka: Ese Abanyamwuka ntimwemera Ubutatu bwera?
Pasiteri: Turabwemera ariko nagiragango unfashe gusobanukirwa ibyo nemera.
Mwuka: Nejejwe n’igisubizo cyawe kuko kwizera kubanziriza gusobanukirwa. Kwizera kugomba kugaburira ubumenyi nkuko umubyeyi yonsa uruhinja rwe.
Guhoraho kw’Imana nikimwe muri bya byubahiro biyitandukanya n’ibiremwa. Ntakiremwa gisangira n’Imana guhoraho kwayo. Ariko Yesu ntabwo ari ikiremwa kuko asangiye ubumana nase.
Pasiteri: Ntakiremwa kibasha gusangira n’Imana guhoraho kwayo? aho rero mpafite akabazo kuko twizerako Yesu yaduhaye ubugingo buhoraho, ubwose ntidusangiye uko guhoraho?
Mwuka: Witonde gato rero Pasite, kuko guhoraho ni umugezi utemba mubyerekezo bibiri. utemba ujya imbere kandi ujya inyuma. Nubwo roho z’abantu zizahoraho ariko ntizahozeho. kuko baba abamarayika, ndetse na Luciferi ubwe ntanumwe wariho mbere yuko aremwa. Imana yonyine niyo ihoraho (muguhoraho kuzaza) kandi igahoraho (Muguhoraho kwahise).
UYUMUNSI TUMENYIMANA
Comments