Umugati wa burimunsi (02/02/2022)
AMAHAME Y’IBIHE N’AMAHAME AHORAHO.
AMAHAME Y’IBIHE: Iyo tufuze amahame y’ibihe tuba tuvuze amahame cyangwa amategeko agenga ubuzima bwa none. Ubuzima bwo mumubiri hano kuri iyisi bufite amahame abugenga.
Ingero: Iyo uhora urya isukari nyinshi urwara indwara nyinshi z’umutima na diyabete, Iyo upfusha umwanya wawe ubusa ntiwige, utsindwa ikizamini, iyo ubaye umunebwe urakena, ibintu nk’ibyo.
AMAHAME AHORAHO: Aya ni amahame cyangwa amategeko agenga ubuzima buhoraho tuyita kandi amahame yo mumwuka.
Ingero: Iyo usenze Imana iragutabara, Iyo ugumye mubyaha ubura amahoro, Iyo wanze kwakira Yesu kristu nk’umukiza wawe, urarimbuka.
Yaba amahame y’ibihe yaba amahame ahoraho yose yashyizweho n’Imana kuko ariyo yaremye umubiri n’umwuka. Nukuvugako iyo usuzuguye ihame ry’ubu buzima busanzwe mubyukuri ni Imana uba usuzuguye.
Hariho abantu rero bibwirako ari abanyamwuka cyane bakirengagiza amahame agenga ubu buzima. Ibi byatinda byabanguka bigira ingaruka mbi zigera kubugingo. Iyo utitaye kumahame y’umwuka n’umubiri ntabwo ugira amahoro. Kandi iyo utitaye ku mahame y’umubiri n’umwuka ntabwo ugira amahoro.
TUMENYE IMANA.
Comments